Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukuboza 2023, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bakorera hirya no hino ku Isi by’umwihariko abo ku Mugabane wa Afurika.
Ni ikiganiro cyagarutse by’umwihariko ku buryo bushya bw’Ubukoloni aho ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi biba bishaka gukoresha imbaraga bifite mu bijyanye n’ubukungu na politiki, kugira ngo ibihugu bya Afurika cyangwa ibikennye bikorere mu kwaha kwabyo.
Andrey Klimov yavuze ko igihugu cye gishyize imbere ubuhahirane n’ubufatanye bukozwe mu bwubahane hagati yacyo n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika.
Ashimangira ko muri iki gihe igihugu cyabo by’umwihariko Ishyaka United Russia, rikomeje gutsura umubano n’amashyaka ari ku butegetsi muri Afurika kandi hari intambwe nziza ikomeje kugenda iterwa.
Ati “Ishyaka ryacu rifitanye imikoranire n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse tunakorana by’umwihariko n’amashyaka atandukanye muri Afurika.”
Inama mpuzamahanga ihuza ishyaka riri ku butegetsi mu Burusiya, United Russia, n’andi mashyaka ya politike yo muri Afurika, yibanda ku bufatanye mu by’ubukungu bwa Afurika n’umutekano.
Ishyaka United Russia, riyobowe na Perezida Vladimir Vladimirovich Putin, ryashinzwe mu 2001. Riri mu mashyaka akomeye mu Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!