Ibi Minisitiri Suella Braverman yabitangaje nyuma y’imyigaragambyo yakozwe y’abamagana gahunda iki gihugu gifite yo kohereza abimukira mu Rwanda, hubahirizwa amasezerano ibihugu byombi byasinye.
Yakomeje agira ati “Sir Keir Starmer mu ibanga rikomeye ari gushaka guhagarika umugambi wacu wo gucubya amato y’abimukira. Ari muri ibi agamije kwigaragaa ku mpamvu za politiki ariko ntiyitaye ku nyungu z’igihugu cyangwa Abongereza muri rusange.”
Yakomeje ati “Mu gihe turi gukora buri kimwe cyose ngo duhagarike ubwato bw’abimukira, Starmer n’abamuri inyuma bari gukora uko bashoboye ngo bangize imbaraga zacu mu nyungu zabo za politiki.”
Sir Kier Starmar, Umuyobozi w’ishyaka ry’abakozi “Labour Party” bivugwa ko ashyigikiye bikomeye abadashaka ko umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda ushyirwa mu bikorwa.
Minisitiri ushinzwe Abinjira n’abasohoka mu Bwongereza, Robert Jenrick yashinje Sir Keir n’inshuti ze kwitwaza amategeko bakangiza umugambi wa guverinoma wo kohereza abimukira mu Rwanda.
Ati “Sir Keir Starmer afite ibibazo byinshi bimuhuza n’abantu b’abanyamategeko baherekeje abifuza ko umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda uhagarara. Uyu munsi twamenye ko umunyamategeko wagiriye inama Labour ku birebana n’ingamba zo kurwanya ivangura ari na we uri ku ruhembe rwo guhagarika abantu kuba bakoherezwa mu Rwanda.”
Minisitiri Jenrick yagaragaje ko Ishyaka rya Labour ari ryo ryagerageje kwitambika cyangwa kwangiza umugambi wa guverinoma wo guhagarika ubwato bw’abimukira mu Nteko ishinga amategeko kandi bakomeje gukora ibishoboka ngo bangize gahunda za guverinoma zo kohereza abimukira mu Rwanda.
Guverinoma y'u Bwongereza iherutse kujuririra umwanzuro urukiko ruherutse gufata, ruvuga ko kohereza abimukira mu Rwanda binyuranyije n'amategeko. Iyo Guverinoma igaragaza ko aribwo buryo bushoboka mu guhangana n'abakomeje kwinjira mu Bwongereza batemewe n'amategeko.






Ibitekerezo 0