Imibare y’iki kigo cyo mu Budage igaragaza ko uwo mwenda wikubye incuro icumi kuva mu 2000-2017 kuko mu 2000 ibihugu by’Isi byari bibereyemo u Bushinwa umwenda ungana na miliyari $ 500 zikaba zaranganaga na 1% by’ubukungu bw’Isi.
Iyi raporo igaragaza ko kandi u Bushinwa uburyo buguriza ibihugu cyane cyane ibikennye bitanyura mu mucyo kuko Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) na Banki y’Isi bibasha kubona 50% gusa by’amafaranga u Bushinwa buguriza amahanga.
Iti “Ibingana na 50% by’umwenda u Bushinwa bugenera ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere ntibigaragara mu mibare ijya hanze. Ntibigira aho byanditswe mu bigo bishinzwe kureberera ubukungu nka IMF."
Iyi raporo igaragaza ko ibihugu bitanu birusha ibindi kugira umwenda munini w’u Bushinwa ari Djibouti, Tonga, Maldives, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Kyrgyzstan.



















TANGA IGITEKEREZO