Ibihumbi by’abimukira b’abanyafurika baba muri Isiraheli byateraniye i Tel Aviv mu murwa mukuru w’icyo gihugu, bigaragambiriza politiki y’ubuyobozi ibakandamiza, bitewe n’itegeko ryatowe ribasaba abatarabona ibyangombwa kuguma bahishwe ku birindiro by’umutekano.
Amakuru dukesha Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa-RFI avuga ko aba bimukira bo muri Afurika basabye ubuhungiro muri Isiraheli banyuze ahanini mu Misiri, bakaba bavuga ko barambiwe kuba nk’imfungwa.
Amagambo bagendaga bavuga mu mihanda yo mu murwa mukuru wa Isiraheri kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Mutarama, yagiraga ati « Dukeneye politiki iduha ubuhungiro; ntidukeneye Gereza. » Bongeragaho bati « Turi impunzi!»
RFI ikomeza ivuga ko iyi myigaragambyo ari iya mbere ikaze abimukira bavuye muri Afurika bakoze, ndetse bakaba banayikoreye i Rabin, agace kubashywe cyane muri iki gihugu, bitewe n’amateka gafite yo kuba kitiranwa na Yitzhak Rabin wigeze kuba umukuru w’igihugu, wahawe igihembo cy’amahoro wishwe mu 1995.
Abigaragambya batangiye kwiyicisha inzara basaba ko sitati y’ubuhunzi bwabo yahabwa agaciro, ndetse n’itegeko risaba abanyamahanga bari mu gihugu bitemewe kuguma mu birindiro by’umutekano rigakurwaho.
Abigaragambya bahamya ko bagereranya iri tegeko nk’uburozi bwangiza ubwisanzure bwabo (liberticide), imyigaragambyo ikaba yagukiye no mu mujyi wa Eilat.
Ikibazo kivugwa ko Leta yashingiyeho ishyiraho iri tegeko ni uko muri iki gihugu habarurwamo abasaba ubuhunzi basaga ibihumbi 50 batagira ibyangombwa na sitati y’ubuhunzi.
Bivugwa ko abenshi muri bo bagiye bava muri Erythrea na Sudan, ariko batakongera kwirukanwa ngo basubizwe iwabo, kuko barinzwe n’amategeko mpuzamahanga.
Iyi ni inshuro ya kabiri abimukira baturutse muri Afurika bigaragambije; ku ya 17 Ukuboza 2013 bigaragambirije i Yerusalemu (Jérusalem) basaba guhabwa sitati y’ubuhunzi, bamwe barayihabwa na ho abandi baracyayiharanira.



















TANGA IGITEKEREZO