00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Islamic State yemeje urupfu rw’umuyobozi wayo Shishani wishwe na Amerika

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 14 July 2016 saa 09:51
Yasuwe :

Umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa Islamic State yishwe arashwe n’indege z’intambara za Leta Zunze Ubumwe za Amerika nkuko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru The Amaq news bikorana n’uyu mutwe.

Islamic State yemeje iby’urupfu rwa Omar Shishani, umwe mu barwanyi bakomeye bayo nyuma y’amezi ane Leta zunze ubumwe za Amerika zitangaje iby’urupfu rwe, amakuru Islamic State yabanje gutera utwatsi.

Ibiro Ntaramakuru The Amaq news byabanje guhakana aya makuru byashyize byemeza ko Shishani yaguye mu mirwano yabereye mu mujyi wa Shirqat, mu majyepfo ya Mosul ho muri Iraq, nubwo bidatangaza igihe yapfiriye.

Ibiro bikuru by’ ingabo za gisirikare cya Amerika byatangaje ko iki kihebe cyishwe n’ ibikomere nyuma yo kuraswa n’ ingabo za Amerika zirwanira mu kirere za mu burasirazuba bwa Syria muri Werurwe uyu mwaka.

Tarkhan Batirashvili Shishani uvuka muri Georgia yari umurwanyi ukomeye muri Islamic State ndetse akaba n’umujyanama wa hafi wa Abu Bakr al-Baghdadi, umuyobozi mukuru w’uyu mutwe.

Shishani yari azwi ku izina ry’intambara rya "Omar the Chechen" yashakishwaga na Amerika yari yanashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu uzabasha kumuta muri yombi.

Umurwanyi ukomeye muri Islamic State, Omar Shishani yishwe arashwe n'igisirikare cya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages