Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Islamic State ntiritanga ibisobanuro birambuye kuri iki gitero yaba ku muntu waba wakigabye cyangwa n’uburyo yakoresheje kugira ngo mu ijoro ryo ku wa Mbere ahitane abo bantu bose.
Iri tangazo ryashyizwe kuri internet rikwirakwizwa ku rubuga rwa Telegram nyuma rinashyirwa ku rubuga rwa SITE Intelligence Group rusanzwe rugenzura imbuga za internet z’imitwe ya gisirikare.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Therese May, yamaganye iki gitero avuga ko ari igikorwa cy’iterabwoba cyari kigambiriye kugirira nabi abana n’urubyiruko rwari mu bikorwa byo kwishimisha.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald John Trump, nawe ni umwe mu bacyamaganye aho mu ruzinduko arimo muri Israel yahamagaye Therese May ku murongo wa telefoni akamwihanganisha.
Abantu 22 baguye muri iki gitero ndetse n’abarenga 50 bose bakomeretse bari bavuye mu gitaramo cy’umuhanzikazi w’Umunyamerika, Ariana Grande.
The Telegraph itangaza ko ibisasu byaturikijwe ahagana saa yine n’iminota 30 z’ijoro ubwo abafana ibihumbi bari batangiye kwisuganya ngo basohoke mu gitaramo.
Hagati aho, Polisi yo mu Mujyi wa Manchester yatangaje ko umusore w’imyaka 23 uri mu bakekwaho kugaba iki gitero yatawe muri yombi.



















TANGA IGITEKEREZO