Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, Abanyapalesitina babiri bitwaje imbunda n’ibyuma bibagishwa inyama bishe abayahudi bane mu rusengero ruri mu mujyi mutagatifu wa Yeruzalemu, bahita nabo baraswa na Polisi barapfa.
Nk’uko byatangajwe na Reuters, batatu muri bo bari bafite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, undi afite ubw’u Bwongereza na Israel.
Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Israel bagaragaje ko byibuze abagera ku 8 nabo bakomeretse bikabije.
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yashinje Perezida wa Palesitina kuba ariwe uri inyuma y’ubu bugizi bwa nabi muri Yeruzalemu.
Umuturage umwe wari uri gusenga yavuze ko abantu bagera kuri 25 ari bo bari bari gusenga ubwo abo bicanyi batangira ibyo bikorwa byabo.
Yavuze ko yubuye amaso akabona umuntu arasa abantu nyuma akinjira mu rusengero afite icyuma nk’icy’ababazi agakora ibikorwa bya kinyamaswa.
Amafoto yakwirakwijwe n’abayobozi ba Israel yagaragaza umuntu urambaraye yapfuye aho basengera, icyuma kibagishwa amatungo cyuzuyeho amaraso kirambitse hafi ye, iruhande rwe hari igitabo cy’amasengesho.
Umuvugizi wa Polisi, Micky Rosenfeld yemeje ko bane bapfuye ndetse ababishe bakaba barashwe na Polisi bagapfa.
Yagize ati “Ibi turabibona nk’ibitero by’iterabwoba”
Perezida wa Palestina yamaganye yivuye inyuma ubu bwicanyi bwakorewe Abayahudi ku rusengero rwabo ndetse anabyikuraho.
Ubu bwicanyi nibwo buteye ubwoba muri uyu mujyi nyuma y’ubwabaye mu 2008 aho Abanyapalesitina bicaga abantu 8 ku ishuri ry’iyobokamana.



















TANGA IGITEKEREZO