Imyigaragambyo imaze iminsi iri kurushaho gufata intera abaturage basaba Minisitiri w’Intebe kwegura. Iyo kuri iki cyumweru ngo niyo yahuruje abaturage benshi nk’uko Aljazeera yabitangaje.

Ibihumbi n’ibihumbi by’Abanya-Israel bigabije imihanda, basaba Netanyahu kwegura bavuga ko yananiwe guhashya coronavirus ndetse ngo ntagomba kuguma mu biro kandi akurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

Icyo kinyamakuru cyatangaje ko nubwo Netanyahu yagerageje guturisha abigaragambya nta cyizere cyo guhagarara bagaragaza.

Ibitangazamakuru byo muri Israeli byatangaje ko nibura ababarirwa mu 10,000 aribo bigaragambirije ku rugo rwa Minisitiri w’Intebe. Ni nyuma yuko ku wa Gatandatu, ibindi bihumbi by’abantu bari bigaragambirije mu mihanda basakuza cyane ariko bari ku mirongo.

Bari bafite amabendera kandi bavuza amahoni cyane uko bagenda. Benshi muri bo ngo bari bafite ibyapa byanditseho ngo ‘Minisitiri w’Umunyabyaha’ bashinja Minisitiri kuba ntaho agihuriye n’abaturage.

Hari abagumye mu mihanda muri iryo joro banga kumvira Polisi yabasabaga kugenda gusa mugitondo ku Cyumweru baza kugaragara bagenda ku bushake.

Abigaragambya bamagana Netanyahu ngo nibo babayeho bitabiriye imyigaragambyo ari benshi muri icyo gihugu kuva mu 2011 ubwo habaga iyo kwamagana ibiciro byari byazamutse cyane.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ishyaka rya Netanyahu ryasohoye itangazo rishinja televiziyo ebyiri zo muri icyo gihugu gushyigikira no gushishikariza abaturage kwigaragambya.

Nubwo imyigaragambyo iri kuba mu mutuzo, ngo hari amatsinda y’abashyigikiye Minisitiri w’Intebe bari guhohotera abigaragambya.

Netanyahu ukiri mu nshingano akurikiranywe mu nkiko ku buriganya no kurya ruswa mu buryo butandukanye, nubwo we abihakana.

Abigaragambya barasaba Minisitiri w'Intebe Netanyahu kwegura
Abigaragambya barasaba Minisitiri w'Intebe Netanyahu kwegura