West Bank ni agace gafatwa nk’aka Palestine ariko hashize igihe kinini Israel ijya gutuzayo abaturage bayo ku ngufu, ikabubakira inzu mu rwego rwo kuhigarurira.

Mu nzu nshya Israel igiye kubaka, 70% zizaba ziri mu gace ka Maale Adumim kari mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Yeruzalemu. Izindi nyubako zizashyirwa mu duce twa Kedar na Efrat mu Majyepfo ya Betelehemu.

Ubuyobozi bwa Palestine bwamaganye uwo mugambi. Israel imaze gutuza abayahudi basaga 700 000 muri West Bank no mu Burasirazuba bwa Yeruzalemu. Ni agace Palestine ifata nk’akayo ndetse igaragaza nk’akazaba umurwa mukuru niramuka yemewe nk’igihugu.

Byinshi mu bihugu by’amahanga bifata uko kubaka mu duce dufatwa nk’utwa Palestine nk’ibitemewe, nubwo Israel itabikozwa.

Tariki 22 Gashyantare nibwo abanya-Palestine bitwaje intwaro barashe ku modoka z’abanya-Israel muri Maale Adumim, bica umwe bakomeretsa abandi benshi. Icyo gihe Israel yatangaje ko igomba kwihorera ndetse ikihutsiha gahunda zo gutuza abaturage bayo benshi muri ako gace.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu byagaragaje ko bidashyigikiye gahunda yo kwimurira abanya-Israel muri West Bank na Yeruzalemu y’Iburasirazuba.

Zimwe mu nzu Israel yatujemo abaturage bayo muri West Bank ifatwa nk'agace ka Palestine
Zimwe mu nzu Israel yatujemo abaturage bayo muri West Bank ifatwa nk'agace ka Palestine