Ni imyigaragambyo yasabye igipolisi cya Israel gukoresha imbaraga mu gutatanya abigaragambya ndetse ita muri yombi abagera ku icyenda. Iyi ni yo myigaragambyo ya mbere ikomeye ikozwe kuva intambara ya Israel na Hamas yatangira yabereye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Abigaragambya banarenze ku Nteko Ishinga Amategeko barenga bariyeri zari zashyizweho na polisi basatira urugo rwa Netanyahu. Polisi ya Israel yavuze ko aba baturage bakoze imyigaragambyo mu buryo bunyuranyije n’mabwiriza yayo, butubahirije ahagenewe kwigaragambiriza ndetse bunyunyuranyije n’ibyo Urukiko rw’Ikirenga rutegenya.

Polisi ya Isarel yemeye ko yakoresheje imbaraga ibatatanya nyuma y’uko bari batangiye gukora urugomo runyuranye ndetse no gutwika ibintu bitandukanye.

Hari amashusho yasakaye ku rubuga rwa X agaragaza umuntu wambaye ingofero ya Polisi ari gukurura umuturage umusatsi, gusa Polisi ya Israel ivuga ko uyu mutarage ari uwari wagerageje guhangana n’abapolosi.

Aba baturage baranenga ubutegetsi bwabo burangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe Netanyahu kuba bwaranze guhagarika intambara ku byumvikane n’Umutwe wa Hamas.

Ni ubwumvikane kandi bwatuma Abanya-Isarael 120 bafashwe bugwate n’Umtwe wa Hamas barekurwa mu gihe impande zombi zabasha kwemeranya. Abaturage bavuga ko bashingiye kuri demukarasi babona Netanyahu akwiye kuva ku butegetsi hagakorwa amatora mbere y’igihe cyateganyijwe.

Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa mbere w’iki cyumweru izakomeza muri iki cyumweru i Yerusalemu ndetse no mu yindi mijyi nka Tel Aviv na Ashkelon.

Ni mu gihe ariko Umutwe wa Hamas ku busabe bwa Amerika wari wemeye ko washyira intwaro hasi ku bwumvikane bw’impande zombi ariko Israel ibyamaganira kure ivuga ko ibyo uwo mutwe usaba ngo intambara ihagarare ari amananiza.

Netanyahu kandi akomeza kuvuga ko azarwana kugeza arimbuye Umutwe wa Hamas mu gihe amahanga n’imiryango mpuzamahanga bikomeje kumwotsa igitutu ngo ahagarike intambara.

Abaturage muri Israel baramagana intambara ubutegetsi bwabo bukomeje gushoza
Abaturage muri Israel baramagana intambara ubutegetsi bwabo bukomeje gushoza