00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel na Liban byagiranye ibiganiro

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 4 December 2025 saa 03:16
Yasuwe :

Israel na Liban byagiranye ibiganiro nyuma y’imyaka myinshi hasinywe amasezerano yo guhagarika intambara yagizwemo uruhare na Amerika hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah.

Ibi biganiro byabaye ku wa 3 Ukuboza 2025 ku cyicaro cy’ingabo za Loni mu gace ka Naqoura muri Liban. Byitabirwe n’abahagarariye ingabo n’abayobozi bahagarariye abasivili ku mpande zombi.

Umuvugizi wa Netanyahu yasobanuye ko ari intambwe ikomeye iganisha ku bufatanye mu bihe bizaza.

Ibiganiro byabaye mu gihe Amerika isaba ko impande zombi zitangira kugirana ibiganiro mu buryo butaziguye, nyuma y’uko umutekano ku mipaka wongeye kugorana.

Minisitiri w’Intebe wa Liban, Nawaf Salam, yavuze ko ubufatanye ubwo ari bwo bwose mu bukungu na Israel bwashoboka ari uko habanje kubaho amasezerano y’amahoro arambye, kandi avuga ko ibikorwa byo kwambura burundu intwaro Hezbollah bisaba ko Israel iva mu bice yigaruriye.

Netanyahu yakomeje gushishikariza Liban gushyira mu bikorwa amasezerano azwi nka Abraham Accords, yashyizweho umukono n’ibihugu by’Abarabu n’ibiyobowe n’ubutegetsi bwa Kiyisilamu yatumye bigirana umubano mwiza na Israel.

Israel na Lebanon byakoze ibiganiro mu buryo butaziguye nyuma y'igihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages