00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yabonye umurambo wa Mohammed Sinwar wari umuyobozi wa Hamas

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 9 June 2025 saa 05:23
Yasuwe :

Ingabo za Leta ya Israel (IDF), zatangaje ko zabonye umurambo w’Umuyobozi w’Umutwe wa Hamas, Mohammed Sinwar, wiciwe mu gitero zagabye ku birindiro bya Hamas muri Gaza.

Ibi byatangajwe ku wa 8 Kamena 2025, nyuma yo kumarana uyu murambo igihe ukorwaho isuzumwa ngo hamenyekane ko by’ukuri ko ari uwa Mohammed Sinwar.

IDF yavuze ko uyu murambo yawukuye mu nzira (Tunnel) iri munsi y’ibitaro byitwa European Hospital biri muri Gaza, nyuma y’igitero izi ngabo zagabye kuri ibi bitaro muri Gicurasi 2025 zivuga ko hari ibirindiro bya Hamas.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yishimiye urupfu rw’uyu muyobozi, dore ko abaye umuyobozi wa kane ukomeye Ingabo za Israel zishe.

Yagize ati “Twahinduye isura y’u Burasirazuba bwo Hagati, dukura ibyihebe ku butaka bwacu, tujya muri Gaza naho tuhakura ibihumbi by’ibyihebe, twishe Muhammad Deif, Ismail Haniyeh, Yahya Sinwar na Mohammed Sinwar.”

Ingabo za Israel kandi zatangaje ko zikiri gusuzuma indi mirambo yari iri kumwe n’uwa Mohammed Sinwar, harimo uwamaze kumenyekana wa Mohammad Sabaneh, wari umusirikare ukomeye mu mutwe wa Hamas.

Kugeza ubu Hamas ntiratangaza urupfu rw’umuyobozi wayo.

Mohammed Sinwar yaguye mu gitero cy'ingabo za Israel mu minsi mike ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages