Kuva ubwo ingabo za Israel zinjiraga muri Gaza, ihuzanzira (connection) rya internet n’irifasha telefone guhamagara ryavuyeho. Byaje biyongera ku guhagarika umuriro w’amashanyarazi, amazi, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi byinjiraga muri Gaza.
Bamwe bahise batangira gusaba Elon Musk waguze urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, bamusaba ko yatabara abaturage ba Gaza akabagezaho internet ya Starlink.
Mu kubasubiza, Musk yavuze ko abatuye Gaza ari abaturage nk’abandi bose kandi ko azabafasha bo n’imiryango mpuzamahanga ikorera muri iyo ntara.
Minisitiri w’Itumanaho muri Israel, Shlomo Karhi yahise aburira Musk, avuga ko ibyo ashaka gukora ari ugushyigikira iterabwoba kuko umutwe wa Hamas nubona internet, ngo uzayifashisha mu bikorwa by’iterabwoba.
Yavuze ko nibikorwa Israel izahita ihagarika imikoranire yose na Starlink.
Kuri uyu wa Gatandatu kubona internet cyangwa guhamagara muri Gaza byasaga nk’ibidashoboka kuko iminara yose yahagaritswe. Byatumye imiryango itanga ubuvuzi inanirwa gukora inshingano zayo kuko guhanahana amakuru byari bitagishoboka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!