00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yaburiye Iran ku gitekerezo cyo kwihorera

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 30 October 2024 saa 11:06
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel, Lt. Gen. Herzi Halevi yaburiye Iran gusubiza amerwe mu isaho, ikibagirwa ibyo kwihorera ku bitero by’indege Israel iherutse kugaba kuri Iran.

Halezi yavuze ko Iran niramuka yihoreye, Israel izashwanyaguza uduce tw’ingenzi kuri icyo gihugu tutarashweho mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu tariki 26 Ukwakira, nibwo Israel yagabye kuri Iran ibitero by’ibisasu biremereye birashwe n’indege.

Bivugwa ko ibyo bisasu byoherejwe ku bikorwaremezo bikorerwamo intwaro zikomeye za Iran ndetse n’ahandi hari ibikorwa bya gisirikare Iran ikoresha ifasha imitwe irimo Hezbollah na Hamas.

Nyuma y’ibitero, Iran yavuze ko nta kintu gikomeye byangije gusa isezeranya kwihorera.

Ibitero bya Israel byari bikurikiye ibisasu Iran yohereje kuri Israel mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Halevi yavuze ko Iran iramutse yongeye kurasa kuri Israel byaba ari ikosa rikomeye.

Ati “Iran nikora ikosa ikohereza ibindi bisasu kuri Israel, tuzongera tubereke ko tuzi aho Iran iherereye n’uburyo bwo kuyigeraho.”

Yakomeje agira ati “Tuzarasa muri Iran dukoresheje imbaraga tutakoresheje ubushize, dushwanyaguze ahantu n’ibintu tutakozeho ubushize.”

Halevi yavuze ko kurasa kuri Iran bitararangira mu gihe cyose izakomeza gushotora Israel.

Halevi yavuze ko Iran niyibeshye ikarasa kuri Israel hazaba akantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages