Kugeza ubu Hamas ifungiye muri Gaza Abanya-Israel basaga 150, ndetse uwo mutwe uherutse kuvuga ko Israel nikomeza kurasa bazajya bica umwe umwe imbonankubone mu itangazamakuru.
Minisitiri Ushinzwe Ingufu muri Israel, Israel Katz, yagize ati “Nta muriro uzongera kuboneka, nta mazi cyangwa ikamyo ya lisansi bizinjirayo kugeza imbohe z’abanya-Israel zigaruwe mu rugo.”
Mu gihe imiryango mpuzamahanga ikomeje gusaba ko Israel ititwaza intambara ngo ihagarike ibyangombwa nkenerwa nk’amazi n’umuriro, Minisitiri Katz yavuze ko nta muntu ukwiriye kubigisha igisobanuro cy’ubumuntu.
Israel ikomeje kurasa ubutitsa kuri Gaza, igamije gushyira igututu kuri Hamas ngo irekure abo yafashe bugwate no guca intege uwo mutwe umaze iminsi itandatu ugaba ibitero kuri Israel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!