Mu 2024, Israel yahagaritse gukoresha ’Patriot’, Ukraine itangira urugamba rwo gusaba Israel ibyo bikoresho. Amakuru avuga ko inshuro zose Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yagerageje guhamagara Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ayimusaba, yanze kumwitaba.
Icyakora ahagana muri Nzeri 2024, Netanyahu yakeneye Zelenskyy, biba ngombwa ko amwitaba. Muri icyo gihe, Abayahudi bo mu Idini rya Hasidic, basabye Netanyahu guhamagara Zelenskyy, akamusaba uruhushya rwo gusura agace ka Uman kari mu Majyepfo ya Kiev, Umurwa Mukuru wa Ukraine.
Aka gace, gashyinguyemo Reb Nachman w’i Bratslav, ufatwa nk’uwatangije iri dini.
Aha niho Netanyahu yavuye ku izima ahamagara Zelenskyy, undi aramwitaba ariko yanga gutanga urwo ruhushya rwifuzwaga n’Aba-Hasidic, abwira Netanyahu ko azatanga urwo ruhushya ari uko Israel imaze guha Ukraine ibisasu bikoreshwa muri ’Patriot’.
U Burusiya bukimenya aya makuru, bwahise butera hejuru buhamagara Israel, buyiburira ko niramuka ihaye Ukraine ibi bisasu, bizayigiraho ingaruka mu rwego rwa politiki.
Amakuru avuga ko ubwo Israel yahaga Ukraine ibi bisasu, yabwiye u Burusiya ko ibisubije Amerika, ariko idafite amakuru y’icyo Amerika izabikoresha. Magingo aya, ibi bisasu ndetse n’iri koranabuhanga biri muri Pologne aho biteganyijwe ko bizava bikomereza ku mirongo y’imbere ku rugamba muri Ukraine.
Iyi niyo nkunga ikomeye Ukraine ihawe na Israel kuva iyi ntambara yatangira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!