00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yahishuye imibereho ya Gaza umunsi intambara izaba irangiye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 January 2024 saa 10:34
Yasuwe :

Guverinoma ya Israel yashyize hanze uburyo iteganya gukomeza gucunga umutekano wa Gaza n’imiyoborere y’iyo ntara mu gihe intambara ihanganishije icyo gihugu n’Umutwe wa Hamas izaba irangiye.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Yoav Gallant, yavuze ko intambara nisozwa, Palestine nta bubasha bwinshi izaba ifite kuri Gaza kandi ko Ingabo za Israel zizakomeza gucunga umutekano wo muri iyo ntara yari imaze imyaka 15 iyoborwa n’Umutwe wa Hamas.

Gallant yavuze ko Abanya-Gaza bazakomeza guhabwa uburenganzira bwo kwitwa Abanya-Palestine mu gihe cyose bazaba batabangamiye umutekano wa Israel.

Mu mezi asaga abiri ashize intambara ikomeje, byinshi mu bikorwa remezo bya Gaza byarasenywe. Gallant yavuze ko hazabaho kongera kubaka ibyangiritse ku bufasha bw’amahanga.

Gallant atangaje ibi mu gihe amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Benjamin Netanyahu yasabaga ko habaho kwimura abatuye muri Gaza bose, bagashakirwa ibindi bihugu bajyamo hanyuma Israel igatangira gutuza abaturage bayo muri Gaza.

Ni igitekerezo cyamaganiwe kure n’ibihugu byo mu Karere Israel iherereyemo ndetse birimo n’iby’inshuti z’akadasohoka za Israel.

Gallant kandi yavuze ko ibitero by’Ingabo za Israel bigiye gukomeza muri Gaza, cyane cyane mu Majyaruguru aho intego ari ugushwanyaguza inzira zo munsi y’ubutaka Hamas yifashisha itegura ibitero.

Israel yatangaje ko ingabo zayo zidateze kuva muri Gaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages