Mu itangazo ryahuriweho n’igisirikare cya Israel n’Urwego rwayo rushinzwe umutekano n'iperereza, Shin Bet, Israel yemeje ko yananguye Saad wari ushinzwe ibijyanye no gukora intwaro mu mutwe wa gisirikare wa Hamas, Qassam Brigades ugenzura Umujyi wa Gaza.
Saad yafatwaga nk’umwe mu bayobozi bakomeye ba Qassam, akaba yarayoboye ibitero byinshi Hamas yagabye ku wa 7 Ukwakira ku mijyi yo muri Israel iri mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Gaza
Umuvugizi w'ikigo giharanira uburenganzira bw'abasivili muri Gaza, Mahmud Basal, yabwiye BBC ko abantu bane biciwe muri icyo gitero, anavuga ko abandi bantu bari hafi y’aho cyabereye bakomeretse kubera ibiturika.
Umwe mu bayobozi ba Hamas kandi yagaragaje ko hishwe n’uwungirije Saad n’undi muyobozi wo hasi witwa Imad al-Laban.
Igisirikare cya Israel cyatangaje kandi ko Saad yagize uruhare mu mpfu z’abasirikare bacyo benshi baguye muri Gaza nyuma yo gutegwa ibiturika.
Uyu wishwe kandi yari umwe mu bari bagize inama nshya ya gisirikare yari igizwe n’abantu batanu yashyizweho mu mezi ashize. Israel yari yaragambiriye kumwica inshuro nyinshi ariko akarusimbuka.
Nko muri Werurwe 2024, Israel yagabye igitero simusiga cyo kumuhitana. Icyo gihe yari mu nyubako muri iki gice ariko amenya ko ari guhigishwa uruhindu arahunga, arusimbuka atyo.
Raed Saad bivugwa ko yari amaze igihe kinini ari ku rutonde rw’abantu Israel yashakishaga uruhindu, aho yagerageje kumwica inshuro nyinshi mu myaka irenga 20 ishize, ariko uyu mugabo akayica mu myanya y’intoki.
Nyuma y’imyaka irenga ibiri, Hamas igabye ibitero kuri Israel bigahitana abarenga 1200, Israel na yo yahise igaba ibitero byo gutsinsura uyu mutwe. Uyu munsi bimaze guhitana abarenga 70.000.




Ibitekerezo 0