00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yahize gukomeza guhiga abayobozi ba Hamas

Yanditswe na Manzi Sabin, Mukundwa Angelique
Kuya 11 September 2025 saa 09:19
Yasuwe :

Ambasaderi wa Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Yechiel Leiter, yatangaje ko igihugu cye kizakomeza guhiga abayobozi b’umutwe wa Hamas aho bari hose, kandi kizashyirwa igihe bose bazaba bishwe.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Fox News.

Ku itariki 9 Nzeri, Ingabo za Israel zagabye igitero cy’indege cyibasira umuturirwa uri mu Murwa Mukuru wa Qatar, Doha, kigamije guhitana abayobozi bakuru b’umutwe wa Hamas bo mu Ishami rya politiki. Uwo mutwe watangaje ko abo bayobozi barokotse.

Leiter yagize ati “Niba tubabuze ino nshuro, ntibazaducika ubutaha.”

Uyu mugabo yavuze ko Hamas ari abanzi b’imibereho yibihugu by’Iburengerazuba, kandi ko ibikorwa bya Israel bigamije guhindura imiterere y’Uburasirazuba bwo Hagati, mu buryo ibihugu bizumva kandi byubahe imibanire myiza.

Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko nubwo gusenya umutwe wa Hamas byumvikana, kurasa ku gihugu nka Qatar gikorana bya hafi na Amerika bishobora kudindiza inyungu za Amerika na Israel.

Qatar isanzwe yakira abayobozi ba Hamas nk’umuhuza mu biganiro by’amahoro hagati y’uyu mutwe na Israel, yatangaje ko umupolisi w’iki gihugu ari mu bantu batandatu bahitanwe n’icyo gitero.

Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani, yamaganye icyo gitero avuga ko ari icyaha gikomeye ndetse babifashe nk’igikorwa cy’ubushotoranyi, naho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yo ishinja Israel iterabwoba.

Israel yatangaje ko izakurikirana abayobozi ba Hamas aho bari hose, ibashinja kwihisha inyuma y’igitero cyabaye muri Gashyantare 2023.

Hagati aho, Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani, yatangaje ko iki gihugu kiteguye kugira icyo gikora kuri Israel nyuma y’ibitero byagabwe mu mujyi wa Doha, avuga ko bazabifashwamo n’ibihugu by’Abarabu

Kugeza ubu, imibare igaragaza ko muri Gaza abarenga 64,000 bamaze kugwa mu bitero bya Israel, ari nako Israel ikomeje gushinjwa gukora jenoside muri uwo mujyi, itezayo amapfa n’inzara binyuze mu gukumira imfashanyo z’ibiribwa byoherezwayo.

Ambasaderi wa Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Yechiel Leiter, yatangaje ko igihugu cye kizakomeza guhiga abayobozi b’umutwe wa Hamas aho bari hose
Israel yahize gukomeza guhiga abayobozi ba Hamas

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages