Ibi biri mu murongo wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump wasabye ko abarenga miliyoni 2,1 batuye i Gaza bakwimukira mu bindi bihugu by’Abarabu, bakazagaruka iki gice kimaze gusanwa, abashimye ubushyitsi bakagumayo.
Umunyabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko ibikorwa byo kwimura abaturage ba Gaza bakajya gutura ahandi byaba ari iby’agateganyo mu gihe Gaza yaba iri gusanwa, kabone nubwo hari ubwo Trump yavuze ko ababishaka bakwigumirayo.
Icyakora abayobozi ba Palestine n’Ibihugu by’Abarabu nka Jordanie na Misiri bamaganiye kure icyifuzo cya Trump ndetse bavuga ko ibitekerezo nk’ibi binyuranye n’amategeko mpuzamahanga, kandi ko bishobora gufatwa nko gukura abaturage ku butaka bwabo ku mbaraga.
Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yavuze ko hakwiye kwirindwa ibikorwa nk’ibi, ashimangira ko gukura abaturage ku butaka bwabo bishobora gufatwa nko gukuraho ubwoko runaka, agaragaza ko Gaza izahora ari igice cya Palestine.
Intambara ihuza Israel n’umutwe wa Hamas yatangiye ku wa 07 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yagabaga ibitero kuri Israel bikica abagera ku 1200 abandi 250 bagashimutwa n’uyu mutwe.
Ingabo za Israel zahise zigaba ibitero simusiga muri Gaza aho imibare igaragaza ko bimaze kwica abarenga ibihumbi 47 ndetse 70% by’inyubako zikaba zarangiritse mu buryo bumwe cyangwa ubundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!