Ku wa 9 Nzeri 2025 ni bwo Israel yagabye ibitero i Doha, bigamije kwivugana abayobozi ba Hamas, ariko ibikora itabanje kugisha inama Qatar.
Igisirikare cya Israel cyakoresheje indege z’intambara 15 zarashe ibisasu bigera kuri 10.
Hamas yavuze ko abagize itsinda ry’intumwa zayo ziri mu biganiro i Doha barashweho ariko ko barokotse icyo gitero. Yavuze ko abandi batandatu, barimo n’ushinzwe umutekano w’Umunya-Qatar, bishwe.
Iki gitero cyamaganywe n’ibihugu bitandukanye ndetse Qatar yari yatangaje ko igomba kwihorera, amakuru avuga ko kugira ngo yemere gukomeza ibikorwa by’ubuhuza hagati ya Hamas na Israel, icyo gihugu cyagombaga kuyisaba imbabazi.
Ku wa 29 Nzeri 2025, Qatar yatangaje ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yahamagaye ku murongo wa telefoni Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed Abdulrahman bin Jassim Al-Thani nk’uruhare rwa Amerika mu gukemura ikibazo kirebana n’icyo gitero cya Israel i Doha.
Ibiganiro byahuje abayobozi b’impande zose, byatangiye Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Bin Abdulrahman Bin Jassim Al Thani, yashimye cyane Perezida, Donald Trump, ku mbaraga ari gushyira mu gushakira amahoro akarere harimo no kwizeza ko nta bindi bitero bizongera kwibasira Qatar kandi ko Amerika yiteguye gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare.
Muri icyo kiganiro cyo kuri telefoni, Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, yasabye imbabazi ku gitero igihugu cye cyagabye i Doha no kuba yaravogereye ubusugire bwa Qatar, ashimangira ko batazongera kugaba ibitero ku butaka bwa Qatar.
Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Bin Abdulrahman Bin Jassim Al Thani, yemeje ko Qatar yamagana mu buryo budasubirwaho kandi nta kujijinganya ibikorwa byose byahungabanya ubwigenge n’ubusugire bwayo mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Yagaragaje ko kurengera abaturage bayo n’abatuye muri Qatar ari iby’ingenzi kandi byihutirwa. Yanashimiye kandi isezerano ryatanzwe mu kurinda Leta ya Qatar kuba yakongera kugabwaho ibitero nk’ibyo.
Ibi bigaragaza ubushake bwa Leta ya Qatar bwo gukomeza kugira uruhare mu gushaka ibisubizo byahagarika intambara iri muri Gaza, hibandwa ku gitekerezo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubu buryo buhuje n’imigenzo ya Qatar mu gukemura amakimbirane hakoreshejwe ibiganiro na dipolomasi, kandi bukajyana n’inshingano zayo zo guteza imbere umutekano n’ituze mu karere.
Amakuru avuga ko impamvu Israel yasabye Qatar imbabazi zifitanye isano no kuba icyo gihugu cyifuza gukomeza kugira uruhare mu biganiro bigamije kurangiza intambara imaze igihe hagati yayo na Hamas, intambara yatumye icyo gihugu gihabwa akato n’ibihugu byiganjemo iby’Abarabu.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!