Umuvugizi wa Guverinoma ya Israel, David Mencer, kuri uyu wa 27 Mutarama 2025 yabwiye itangazamakuru ko umunani mu mbohe zari kurekurwa na Hamas bapfuye.
Amasezerano y’agahenge yo guhagarika intambara ihuza Israel n’Umutwe wa Hamas yatangiye kubahirizwa wa 19 Mutarama 2025.
Kuva yatangira kubahirizwa, hamaze kurekurwa imbohe z’abanya-Israel zirindwi mu gihe imfungwa z’abanya-Palestine zimaze kurekurwa ari 290.
Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cyo kuganira ku buryo imbohe zose zafashwe na Hamas zarekurwa kizatangira ku wa 4 Gashyantare 2025.
Ku wa 7 Mutarama 2023 ni bwo umutwe wa Hamas wagabye ibitero kuri Israel, abagera kuri 1.200 bahasiga ubuzima naho abarenga 250 bafatwa bugwate.
Israel yahise itangiza ibitero bitoroshye byo kwihimura kuri Hamas. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza igaragaza ko Abanya-Palestine barenga ibihumbi 47 bamaze kugwa muri iyi ntambara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!