IDF yabitangaje ku wa 31 Gicurasi 2025. Itangazo yashyize hanze rivuga ko ubwo Israel yagabaga igitero, Sinwar yari yihishe mu cyumba kiba munsi y’ibitaro byitwa European Hospital, abayobozi ba Hamas bihishamo.
Ubu butumwa IDF bugira buti “Twongeye kwica umuyobozi wa Hamas. Na we izina rye rya nyuma ni Sinwar.”
Sinwar yari yarasimbuye mukuru we, Yahya Sinwar, nyuma y’uko we n’umuyobozi w’igisirikare cya Hamas, Muhammad Deif, bishwe na Israel mu Ukwakira umwaka ushize.
Uretse Sinwar, IDF yatangaje ko abandi bayobozi bakuru b’amashami ya gisirikare ashamikiye kuri Hamas ari bo Muhammad Shabana, wari ukuriye ishami rya Rafah, na Mehdi Kuwara wari uyoboye ishami rya Khan Younis, na bo bishwe muri icyo gitero.
Bose bashinjwa kugira uruhare rukomeye mu gitero Hamas yagabye kuri Israel, ku wa 7 Ukwakira 2023 kigahitana, abandi bagashimutwa.
Israel kandi yashinje Hamas gukoresha ibikorwaremezo bya gisivili birimo ibitaro n’ibindi bigo bya gisivili mu nyungu zayo za gisirikare.
Abashinzwe ubuzima muri Gaza batangaje ko abantu 28 bapfiriye muri icyo gitero cyagabwe nyuma y’uko amasezerano y’agahenge hagati ya Hamas na Israel yo muri Werurwe arangiye.
Hamas ntiyigeze yemera cyangwa ngo ihakane urupfu rwa Sinwar n’abo bari kumwe. Yahakanye ibirego byo gukoresha ibitaro n’ibindi bigo by’abasivili mu bikorwa bya gisirikare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!