Mu basirikare bishwe harimo umwigisha n’umumenyi mu idini y’Abayahudi, Captain Rabbi Avraham Yosef Goldberg.
Ikinyamakuru Times of Israel cyatangaje ko hari n’abandi basirikare benshi b’icyo gihugu bakomeretse, harimo batanu bakomeretse bikabije.
Ku ruhande rwa Hezbollah kandi naho hari abiciwe muri iyo mirwano.
Ingabo za Israel zimaze iminsi muri Liban zihanganye n’umutwe wa Hezbolah uterwa inkunga na Iran. Israel ivuga ko kugira ngo umutekano wayo usagamba, ari uko imitwe nka Hezbollah na Hamas ibanza gusenywa burundu.



Ibitekerezo 0