00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yemeye kurekura imbohe 800 z’abanya-Palestine

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 25 March 2024 saa 10:13
Yasuwe :

Israel yemeye kurekura imbohe ziri hagati ya 700 na 800 z’Abanya-Palestine kugira ngo umutwe wa Hamas nawo wemere kurekura imbohe 40 z’Abanya-Israel ufite.

Ibinyamakuru byo muri Israel kuri iki Cyumweru, byatangaje ko uko guhanahana imbohe ari umusaruro w’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bugamije kugera ku guhagarika intambara imaze amezi atanu hagati ya Israel na Hamas muri Gaza.

Bivugwa ko bamwe mu mbohe Israel yemeye kurekura harimo Abanya-Palestine basaga ijana bashinjwaga ibyaha birimo ubwicanyi.

Umwe mu bayobozi ba Israel waganiriye n’ikinyamakuru Times of Israel, yavuze ko aho ibintu bigeze, amahirwe y’uko bizakorwa ari 50%.

Israel kandi ngo yaba iri mu biganiro kugira ngo bamwe mu banya-Gaza bahunze babe bakwemererwa gusubira mu bice by’Amajyaruguru by’uwo mujyi, birukanywemo mu minsi ishize ubwo imirwano yafataga indi ntera.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yari aherutse gutera utwatsi ubusabe bwa Hamas bw’agahenge kugira ngo impande zombi zihanahane imfungwa, ashimangira ko bazashyirwa ari uko baranduye burundu Hamas muri Gaza.

Bivugwa ko mu mpera z’icyumweru gishize, itsinda ry’intumwa za Israel zaba zarahuye n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika, CIA, ari we William Burns bagahurira muri Qatar, hagamijwe kumvisha Israel guhagarika ibitero mu mujyi wa Rafah uri mu Majyepfo ya Gaza.

Intambara ihuje Israel na Hamas yatangiye tariki 7 Ukuboza 2023 ubwo abarwanyi ba Hamas bagabaga ibitero bitunguranye muri Israel, bakica abantu basaga 1100, bagatwara n’imbohe zisaga 250.

Israel yahise itangiza ibikorwa bya gisirikare muri Gaza igamije kurimbura Hamas. Iyo ntambara imaze guhitana Abanya-Palestine basaga 30.000.

Israel na Hamas bari mu biganiro ngo harekurwe izindi mbohe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages