Ku itariki ya 1 Mata 2024 ni bwo indege z’igisirikare cya Israel zarashe ku modoka z’umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by’ubutabazi muri Gaza, WCK, zihitana abakozi bawo barindwi bakomoka muri Australia, Amerika, Gaza, Pologne no mu Bwongereza.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 5 Mata 2024 n’igisirikare cya Israel, rigaragaza ibyavuye mu iperereza ryakozwe kuri izo mpfu, igisirikare cya Israel cyagaragaje ko ingabo zacyo zabonye abantu babiri bafite imbunda mu modoka zari zivuye ku bubiko bw’ibyo kurya by’ubutabazi zibitiranya n’abarwanyi ba Hamas.
Ubwo izo modoka zari zigarutse, umukomando mu ngabo za Israel yazibeshyeho ko harimo izitwaye ba barwanyi maze ziraswaho ari bwo barindwi mu bakozi ba WCK bahitaga bahasiga ubuzima.
Gusa ku rundi umuryango WCK wo uvuga ko imodoka zose zarashweho zari ziriho ikirango cy’uyu muryango hejuru no ku mpande; ibi bikaba bivuze ko abakozi bawo barashweho n’ingabo za Israel zibizi neza.
Igisirikare cya Israel cyongeyeho ko ibyo byabaye binyuranyije n’uburyo bwacyo bw’imikorere kandi ko ababigizemo uruhare bazafatirwa ibihano abandi bakirukanwa n’ubwo kitigeze kigaragaza abo ari bo.
Umuryango WCK kuri ibyo wavuze ko ibyo igisirikare cya Israel cyatangaje ari byiza ariko ko hanakenewe irindi perereza ryigenga kuri ubwo bwicanyi kuko Israel idsahobora kwikorera iperereza kandi ari yo n’ubundi yakoze amakosa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!