Minisiteri y’Ubuzima ya Libani yavuze ko iki gitero cyagabwe i Beirut nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, avuze ko igihugu cye “kizakora ibikenewe byose” kugira ngo kibuze uyu mutwe [Hezbollah] ufashwa na Iran kongera kwisuganya.
Iki gitero cyahitanye abantu batanu gikomeretsa abandi 28. Israel yemeje ko n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Hezbollah, Haytham Ali Tabatabai, ari mu bahitanywe n’icyo gitero.
Haytham Ali Tabatabai ni we muyobozi mukuru wa Hezbollah wo ku rwego rwo hejuru kurusha abandi bose umaze kwicwa na Israel kuva hashyirwaho agahenge mu Ugushyingo 2024, kagamije gushaka inzira zo gushyira iherezo ku ntambara imaze umwaka urenga hagati ya Israel na Hezbollah.
Minisiteri ntiyatangaje amazina y’abandi bahitanywe n’icyo gitero cyabereye mu gace ka Haret Hreik, mu burasirazuba bwa Beirut, aho bivugwa ko hatuwe cyane n’abarwanyi ba Hezbollah.
Iki ni cyo gitero cya gatanu cya Israel kibasiye aka gace kuva hashyirwaho agahenge mu Ugushyingo 2024. Kibaye kandi mu gihe hasigaye icyumweru mbere y’uko Papa Leo wa XIV asura Libani.
Ingabo za Israel (IDF) zatangaje ko “zigikomeye ku masezerano y’agahenge,” n’ubwo iki gitero cyayabangamiye.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe Netanyahu byemeje ko ari we wategetse ko iki gitero kigabwa.
Mu itangazo, byagize biti “Hagati muri Beirut, IDF yagabye igitero ku Muyobozi Mukuru w’Ingabo za Hezbollah, wari uyoboye ibikorwa byo kongera kubaka no gutunganya intwaro by’uwo mutwe w’iterabwoba.”
Ku ruhande rwe, Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yagize ati “Uzarambura ukuboko ku Israel, tuzaguca.”
Mu myaka ibiri ishize, ibitero bya Israel byahitanye Hassan Nasrallah, wari uyoboye Hezbollah muri icyo gihe, hamwe n’abandi bayobozi bakuru n’abarwanyi bagera ku 5.000 b’uyu mutwe.
Muri iki gitondo, mbere yo kugaba iki gitero, Netanyahu yabwiye inama y’Abaminisitiri ya Israel ko bazakomeza kurwanya iterabwoba ku mipaka itandukanye. Ati: “Tuzakora ibikenewe byose kugira ngo Hezbollah itongera kubaka ubushobozi bwo kutugabaho ibitero.”
Israel ishinja Hezbollah kongera kwisuganya ikusanya intwaro zo guhungabanya umutekano wayo, ibihabanye n’amasezerano yo guhagarika imirwano yasinywe ashyigikiwe na Amerika umwaka ushize, ariko Hezbollah yo ivuga ko yubahirije ibyo yasabwaga, birimo guharira ingabo za Lebanon umupaka uhuza iki gihugu na Israel, akaba ari zo ziwugenzura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!