Alaa yari umuyobozi mu mutwe wa Bader wa Hezbollah ndetse yagabye ibitero byinshi ku basirikare ba IDF bakoreraga muri ako gace.
IDF yavuze ko ibyo bitero byagabwe hamwe n’ibindi byagabwe mu mpera z’iki cyumweru ku cyicaro cya Hezbollah mu gace ka Ansar, aho Ali Samir Al-Haj Hassan, wari umuyobozi wa batayo mu mutwe wa Radwan Force wa Hezbollah, yiciwe.
Ibyo bitero byombi byagabwe mu gusubiza ibikorwa Hezbollah yari yagabye ku ngabo za Israel bigakomeretsa abasirikare bayo cyari cyakomerekeyemo bikomeye abasirikare batatu ba IDF mu mpera z’icyumweru.
Icyakora, ku wa Gatandatu IDF yavuze ko mu gihe icyo gitero cyagabwaga, umuryango wa Hassan wari kumwe na we imbere muri icyo cyicaro.
IDF n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byavuze ko igisirikare kitari kizi ko hari abasivili mu cyicaro cya Hezbollah igihe bagabaga igitero.
IDF yagize iti “Birakwiye kuzirikana ko abagize umuryango we atari bo bari bagambiriwe muri icyo gitero. Igitero cyari kigambiriye Hassan by’umwihariko.”
Yakomeje iti “Iki cyihebe cyakoresheje umuryango wacyo nk’ingabo igikingira, cyihisha hamwe n’abawugize imbere mu cyicaro cya gisirikare.”
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byavuze ko bitari bizi ko Hezbollah yashyize abasivili mu kigo cya gisirikare cya Hezbollah.
Biti “Nyuma ni bwo IDF yamenye ko Hezbollah yashyize nkana abasivili muri icyo kigo cya gisirikare. Hezbollah yiteguye gukora ikintu cyose, harimo no gukoresha abasivili bayo nk’ingabo ziyikingira, kugira ngo ishinje Israel mu buryo butari bwo ko igambiriye kwibasira abasivili, kandi bigaragara neza ko IDF itabikoze.”
Hezbollah yijanditse mu ntambara ku wa 2 Werurwe ubwo Ali Khamenei yari amaze kwicwa ku wa 28 Gashyantare 2026 na Israel, uyu mutwe wo muri Liban uhita na wo urasa kuri Israel.
Nyuma Israel na yo yabagabyeho ibitero. Ibintu byabaye bibi kurushaho nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byemeranyaga ku gahenge, aho Israel ingufu zo kurasa kuri Iran byasaga nk’aho yazimuriye muri Liban mu gitero simusiga cyangirije ibintu byinshi.
Kuva ubwo Israel yahise iyigabaho ibitero bikomeye. Liban itangaza ko abarenga 4300 bamaze kuyigwamo hakomereka abantu ibihumbi 12.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!