Ibi yabitangaje abinyujije mu butumwa yashyize kur rubuga rwa X, aho yashimiye ingabo za Israel ku gitero gikomeye cy’indege zagabye muri Gaza kigahitana abasivili benshi ndetse n’abayobozi bakuru ba Hamas.
Gusa nubwo yashimiye izi ngabo ntabwo yigeze atangaza andi makuru menshi ajyanye n’iki gitero, agaragaza igihe cyangwa aho cyabereye neza, ariko igisirikare cya Israel cyari cyatangaje ko indege zacyo zagabye igitero mu gace kitwa al-Rimal ku wa 30 Kanama.
Israel ntabwo yigeze itangaza amakuru menshi ajyanye n’iki gitero yerekana igihe cyabereye cyangwa aho cyabereye. Ariko mbere yaho Igisirikare cya Israel cyari cyatangaje ko cyagabye igitero mu Mujyi wa al-Rimal gishobora kuba cyarahitanye Abu Obeida.
Hamas ntabwo yigeze yemeza amakuru y’uko Umuvugizi wayo yishwe ahubwo uyu mutwe ahubwo watangaje ko ibyo bitero by’indege byagabwe ku nzu z’abantu basanzwe batuyemo byica binakomeretsa abaturage benshi.
Inzego z’ubuzima zatangaje ko iki gitero cya Israel kuri Hamas muri Gaza, kimaze guhitana abantu 15, barimo abana batanu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!