Ibi bifaru bya Israel byoherejwe mu gace ka Deir al-Balah gatuwemo n’Abanya-Palestine bahunze intambara igiye kumara amezi arenga 21 ihuza Israel n’umutwe wa Hamas.
Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yagaragaje ko kuva ibi bifaru byakoherezwa na Israel muri Deir al-Balah bimaze kurasa ibikorwaremezo bikomeye birimo inzu z’abantu ndetse abantu batatu bamaze kuhasiga ubuzima abandi barahakomerekera.
Iyi Minisiteri yakomeje ivuga ko no mu Majyepfo ya Gaza, Khan Younis, Israel yagabyeyo ibitero by’indege bikomeye byahitanye abantu batanu barimo umugabo n’umugore n’abana babo babiri.
Palestine ihamya ko mu munsi umwe Israel igabye ibitero muri utu duce Abanya-Palestine bagera ku 130 bamaze kuhasiga ubuzima na ho abarenga 1000 barahakomerekera.
Ntacyo ubuyobozi bwa Israel buragira icyo butangaza ku bitero iki gihugu kimaze gukorera muri Deir al-Balah na Khan Younis.
Gusa umwe mu bayobozi ba Israel yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye ingabo za Israel zitava mu gace ka Deir al-Balah ari ukubera ko bakeka ko hakiri imfungwa ziri hagati ya 20 na 50 zigifashwe bugwate na Hamas.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!