Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, Issa Hayatou agaragara asa nk’uwari wazahajwe n’ibitotsi mu gihe ikiganiro cyari kirimbanyije.

N’ubwo yasinziriye umwanya muto, bamwe mu banyamuru bari bitabiriye iki kiganiro bamuciye urwaho bamufata amashusho, nyuma y’umwanya muto atangira gusakara ku isi yose.

Bamwe mu babonye aya mashusho bavuze ko ibi bitotsi yaba yabitewe no kuba amaze igihe gito abazwe impyiko bityo akaba akinaniwe.

Issa Hayatou ni Umunya-Cameroun w’imyaka 69 wari usanzwe ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika, ubu akaba ayobora Fifa by’agateganyo nyuma y’aho uwahoze ari Umuyobozi wayo Sepp Blater yeguye kubera ibibazo bya ruswa byavugwaga muri uru rwego.

[email protected]