Mu itangazo ryatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier yagize ati "Ntabwo twiyumvisha icyemezo gitunguranye cy’ubuyobozi bw’Ishuri rya Istanbul Lisesi. Birababaje kuba gahunda nziza yari isanzweho yo kwizihiza ibirori by’imico y’ibihugu byombi bibanziriza umunsi mukuru wa Noheli byarahagaritswe.”
Istanbul Lisesi ni ishuri ryashinzwe mu 1884 rihuriweho n’u Budage na Turikiya ndetse rigaterwa inkunga na Guverinoma y’u Budage.
Ubuyobozi bw’Ishuri bwahakanye ko igitaramo kitasubitswe
Nubwo inkuru zasakaye zivuga ko igitaramo na cyo cyasubitswe, ubuyobozi bw’iryo shuri bwabihakanye.
Bagize bati “Amakuru acicikana mu itangazamakuru n’izindi mbuga y’ihagarikwa ry’ibirori byateguwe n’abarimu bo mu Budage ntabwo ari ukuri.”
Ubuyobozi bwakomeje butangaza ko ibyo birori byahagaritswe n’abo barimu ubwabo ku mpamvu batigeze batangaza ku buryo nta ruhare ishuri n’ubuyobozi bwaryo bwabigizemo ngo ibyo birori bisubikwe.
Umudepite wo mu ishyaka riri ku butegetsi rya AKP muri Turikiya, Mustafa Yeneroglu, nawe yanyomoje ayo makuru y’ibihuha adafasha mu mubano mwiza w’ibihugu byombi, avuga ko ari ibinyoma.
7 sur 7 Itangaza ko aya makuru y’ihagarikwa ry’ibyo birori yateje ukutumvikana mu Budage ndetse bamwe bagasaba ko hafatwa icyemezo cya dipolomasi.
Andreas Scheuer wo mu ishyaka ry’aba-conservateur rya Angela Merkel, we yagaragaje ko iryo subikwa ari igihamya cy’uko Turikiya ya Erdogan ishaka guhagarika imigenderanire n’u Burayi.
Imibanire ya Turikiya n’u Budage yatangiye kuzamo agatotsi kuva tariki ya 15 Nyakanga 2016 ubwo muri Turikiya hapfubaga ihirikwa ku butegetsi rya Erdogan ndetse n’imvururu zakurikiyeho zamaganiwe kure n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Abagera kuri miliyoni eshatu bafite inkomoko muri Turikiya batuye mu Budage.



















TANGA IGITEKEREZO