00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iterabwoba ni iry’intagondwa si iry’Idini rya Islam- Obama

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 19 February 2015 saa 01:30
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama yagaragaje ko Amerika itishimira kubona Abayisilamu basigwa icyasha n’imitwe y’iterabwoba yitwikira amahame y’idini igahungabanya umutekano w’Isi.

Yagaragaje ko Isi itari mu ntambara n’Idini ya Islam ahubwo ihanganye igomba guhangana cyane n’imyumvire y’imitwe y’Intagondwa nka Leta ya Kiyisilamu (Islamic State/IS), Boko Haram, Al-Quaeda, Al Shabaab n’indi yose ishishikariza urubyiruko ibikorwa byo kudindiza icyerekezo cy’iterambere Isi igamije yirwikiriye imymerere ya Islam.

Mu nama y’iminsi itatu iri kubera i Washington ihuje abahagarariye ibihugu 60, yasabye abatuye Isi kwamaganira kure ibikorwa bigayitse by’imitwe yitwaje iterabwoba hirya no hino yitwaje amahame ya Kiyisilamu.

Perezida Obama imbere y'abayobozi bahagarariye ibihugu i Washington

Yagize ati [Idini rya Islam] rituma hari abarigenderaho bakangiza isura yaryo. Abayobozi b’Abayisilamu bakeneye gukore ibishoboka bagatesha agaciro ibivugwa ko ibihugu byacu byiyemeje guhangana na Islam.”

Yongeyeho ko ibyo urubyiruko rwifuza bigomba gushyirwa mu bikorwa kugira ngo iyi myumvire yo kwigomeka irangire burundu.

Abitabiriye iyi nama bariga ku bibazo bijyanye n’umutekano ukomeje kugerwa kumashyi, iyi nama ikaba ibaye nyuma gato y’ibitero byari byagabwe kuri Denmark, u Bufaransa na Australia.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages