00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ivuka ry’umwana w’igikomangoma William rizahurirana n’isabukuru y’umwamikazi Elizabeth

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 14 May 2013 saa 04:58
Yasuwe :

Kubyara kwa Kate Middleton kuzahurirana n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60, Umwamikazi Elizabeth amaze ku ngoma, ibi birori bikaba bizaba tariki 11 kugeza tariki ya 14, mu gihe umugore w’igikomangoma cy’u Bwongereza William biteganijweko azabyara tariki ya 13 Gicurasi 2013.
Nk’uko amakuru dukesha Daily Mail abitangaza, ngo Kate Middleton azabyara tariki ya 13 Gicurasi, nyuma y’iminsi ibiri gusa igihugu cy’u Bwongereza gitangiye ibirori bizamara iminsi ine byo kwizihiza (…)

Kubyara kwa Kate Middleton kuzahurirana n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60, Umwamikazi Elizabeth amaze ku ngoma, ibi birori bikaba bizaba tariki 11 kugeza tariki ya 14, mu gihe umugore w’igikomangoma cy’u Bwongereza William biteganijweko azabyara tariki ya 13 Gicurasi 2013.

Nk’uko amakuru dukesha Daily Mail abitangaza, ngo Kate Middleton azabyara tariki ya 13 Gicurasi, nyuma y’iminsi ibiri gusa igihugu cy’u Bwongereza gitangiye ibirori bizamara iminsi ine byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 umwamikazi Elizabeth amaze ku ngoma.

Biravugwa ko Kate Middleton azabyarira mu bitaro igikomangoma William yavukiyemo, byitwa Lindo Wing of St Mary’s Hospital ahitwa Paddington hafi y’umujyi wa Londres.

Inshuti za hafi z’umuryango wa Kate na William, zari zatumiwe mu musangiro ibwami, zikaba zarakomeje kuganira ku ivuka ry’uyu mwana rigiye kuzahurirana n’ibirori by’isabukuru y’umwamikazi.

Ku bijyanye n’ivuka ry’uyu mwana utegerejwe mu Bwongereza, igikomangoma Harry aherutse gutangaza ko yarose ari umuhungu, mu gihe hari amakuru avuga ko uyu mwana azaba ari umukobwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages