Amasezerano yasinywe hagati ya Jack Ma Foundation na Kaminuza ya Columbia yo muri leta ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yerekana ko ayo mafaranga azakoreshwa mu gushyigikira umushinga w’ubushakashatsi uyobowe na Dr. David Ho, uzwi mu bushakashatsi kuri Virusi Itera Sida muri iyo Kaminuza.

Kuva coronavirus igaragaye mu Bushinwa ihereye mu mujyi wa Wuhan, David Ho n’abandi bashakashatsi bo muri Kaminuza ya Columbia bakurikiraniye hafi iby’icyo cyorezo batangira n’imirimo yerekeye kukirwanya.

Kaminuza ya Columbia yashyizeho amatsinda atandukanye arimo abahanga mu bijyanye na virusi (virology), ibinyabuzima n’ubutabire, kugeza ubu bari kugaragaza ibisubizo bigera kuri bine bishobora kuba umuti kuri coronavirus.

Jack Ma aherutse gutanga izindi miliyoni 14.4 z’amadolari na yo yo gufasha abashakashatsi mu kuvumbura urukingo rwa virusi ya Coronavirus.

Uyu mugabo wiyemeje gutanga ubufasha bushoboka bwose kugira ngo umuti wa Coronavirus uboneke, abinyujije muri Alibaba yashyizeho ikigega kidasanzwe cya miliyari y’ama-yuan akoreshwa mu Bushinwa agamije gushaka imiti ifasha abanduye n’ibihumbi 500 by’ama-yuan nk’ubwishingizi ku bantu bari gutanga serivisi z’ubuzima zigamije guhangana na coronavirus.

Jack Ma Foundation yateye inkunga ubushakashatsi bwo gushaka umuti wa Coronavirus
Jack Ma Foundation yateye inkunga ubushakashatsi bwo gushaka umuti wa Coronavirus