00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jair Bolsonaro wayoboye Brésil arwaye kanseri y’uruhu

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 18 September 2025 saa 11:41
Yasuwe :

Jair Bolsonaro wahoze ayobora Brésil, unaherutse guhamwa n’icyaha cyo gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi, yasanganywe indwara ya kanseri y’uruhu.

Umuganga wa Jair Bolsonaro, Claudio Birolini yatangaje amakuru y’uburwayi bwe ku wa 17 Nzeri 2025, nyuma y’uko uyu munyapolitiki w’imyaka 70 asezerewe mu bitaro byo mu murwa mukuru Brasilia, aho yajyanywe nyuma yo kugira uburwayi butunguranye.

Ati “Tubiri mu duce tw’uruhu rwe twagaragayeho uburwayi bwa kanseri y’uruhu, nubwo butari ku rwego rukabije ariko na bwo bushobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima.”

Uyu muganga yavuze ko ibyo bice byangiritse ku ruhu rwe byakuwemo, ashimangira ko kugeza ubu nta bundi buvuzi bwihutirwa bukenewe.

Bolsonaro amaze imyaka myinshi afite ibibazo by’ubuzima byatumye abagwa kenshi, ahanini biturutse ku cyuma yatewe mu 2018 ubwo yiyamamarizaga kuyobora Brésil.

Mu cyumweru gishize nibwo uyu mugabo w’imyaka 70 Urukiko rw’Ikirenga muri Brésil rwategetse ko afungwa imyaka 27 nyuma yo guhamywa ibyaha bitanu birimo gushaka guhirika ubutegetsi.

Bolsonaro wayoboye Brésil kuva mu 2019 kugeza 2022, afungiye mu rugo rwe i Brasilia kuva muri Kanama. Naramuka atsinzwe mu bujurire, ashobora gusaba kurangiriza igihano mu rugo kubera ibibazo by’ubuzima.

Jair Bolsonaro wayoboye Brésil arwaye kanseri y’uruhu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages