00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani: Abantu barenga 30 bamaze kwicwa n’iruka ry’ikirunga

Yanditswe na

Kankwanzi Florence

Kuya 28 September 2014 saa 11:23
Yasuwe :

Abantu barenga 30 bamaze guhitanwa n’iruka ry’ikirunga cy’Umusozi Ontake cyo mu Buyapani cyatangiye kuruka ku wa gatandatu tariki ya 27 Nzeli. Abashinzwe ubutabazi basanze abo bantu bashizemo umwuka hafi y’uwo Musozi Ontake ubwo bari baje kureba ubwiza bwawo.
Icyo Kirunga gifite ubutumburuke bwa metero ibihumbi 3067 by’ubujyejuru kikaba giherereye hagati y’Intara ya Nagano na Gifu rwagati mu Buyapani. Abapolisi, abasirikare n’abatabazi bakabakaba 550 bakaba bari mu bikorwa byo gutabara (…)

Abantu barenga 30 bamaze guhitanwa n’iruka ry’ikirunga cy’Umusozi Ontake cyo mu Buyapani cyatangiye kuruka ku wa gatandatu tariki ya 27 Nzeli.
Abashinzwe ubutabazi basanze abo bantu bashizemo umwuka hafi y’uwo Musozi Ontake ubwo bari baje kureba ubwiza bwawo.

Icyo Kirunga gifite ubutumburuke bwa metero ibihumbi 3067 by’ubujyejuru kikaba giherereye hagati y’Intara ya Nagano na Gifu rwagati mu Buyapani.
Abapolisi, abasirikare n’abatabazi bakabakaba 550 bakaba bari mu bikorwa byo gutabara abandi bantu baheze iruhande rw’icyo kirunga.

Bamwe mu bari hafi aho bavuze ko bagiye kumva bakumwa inkuba zihinda hanyuma ikirere/ijuru gitangira kwijima.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa bivuga ko icyo kirunga cyatangiye kuruka ubwo hafi abantu 300 bari bageze hafi yacyo baje kwitemberera mu masaha y’amanywa kuri uyu wa Gatandatu. Abenshi bagerageje guhunga amabuye n’ivu byavaga muri icyo kirunga ariko abandi ntibabasha kumanuka bahera mu nkengero zacyo.

Kuri iki cyumweru rero niho bamwe batangiye gufashwa n’abatabazi kumanuka. Imyotsi ikaba ikizamuka muri icyo kirunga ariko ngo amabuye n’ivu byo ntibikiri kuvamo. Ubutumburuke bw’umwotsi wasohokaga muri icyo kirunga bwageraga kuri metero ibihumbi icumi (10 km), ku buryo indege zabujijwe kunyura hafi aho ngo zidakorai mpanuka.

Ikirunga Ontake cyaherukaga kuruka mu mwaka w’1979 ubwo cyavuyemo toni ibihumbi 200 by’ivu. Naho mu mwaka w’1991 n’uwa 2007 cyarivumbagatanyije gituma habaho imitingito idakanganye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages