Aya mafaranga yatanzwe binyuze mu Kigega Bezos Earth Fund cy’uyu mugabo, cyashowemo miliyari 10$ azifashishwa mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, guteza imbere ikoranabuhanga rigamije kugabanya ubushyuhe ku Isi n’indi mishinga ifitanye isano no kwita ku bidukikije ku rwego rw’Isi.
Bezos ubarirwa umutungo wa miliyari 200$, yakunze kunengwa cyane na bagenzi bitewe n’imishinga bakunze gushyiramo amafaranga ijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga rizajyana abantu mu isanzure.
Abamunenga bakavuga ko ibikorwa nk’ibyo bihenze, atari byo Isi ikeneye muri iyi minsi iri guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ndetse n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.
Ntabwo hatangajwe imiryango cyangwa ibihugu bizahabwa ayo mafaranga, uretse ko ibihugu bya Afurika biri mu bigirwaho ingaruka zikomeye n'ihindagurika ry'ikirere, biri mu bizayabona mu bya mbere.





Ibitekerezo 0