Dail Mail yerekanye uruhererekane rw’amafoto abo bombi bafashwe bari kuryoherwa n’ubuzima mu bwato, aho bari kumwe n’abandi bantu bake bivugwa ko ari ba hafi yabo kuri Noheli ishize.
Harimo aho Bezos w’imyaka 57 na Sanchez w’imyaka 51 bagaragara basomana, umwe afashe undi mu mubyimba, ahandi bakagaragara uwo mugore aryamye ku mugongo we.
Bivugwa ko ubwo bwato babugiyemo iminsi ibiri (Kuri Noheli n’umunsi wakurikiyeho) kuko bagaragara no mu myambaro itandukanye.
Amakuru avuga ko mu ntangiriro z’icyumweru gishize nabwo abo bombi bagaragaye batembera kuri ibyo Birwa bagenda n’amaguru.
Ibyo kugaragarizanya urukundo hagati ya Bezos na Sanchez byatangiye mu 2019. Uwo ni nawo mwaka bombi batandukanyemo n’abo bari barashakanye.
Sanchez ufite abana batatu, yatandukanye na Patrick Whitesell wari umugabo we wa kabiri nyuma ya Tony Gonzalez batandukanye mu 2005; Bezos atandukana na MacKenzie Scott babanye kuva mu 1993 bakabyarana umwana umwe.
Bivugwa ko urukundo rw’abo bombi rwatangiye Bezos akibana na Scott, muri Mutarama 2018. Bakomeje gukundana mu bwiru bajyana kuruhukira mu mahoteli, bakorana ingendo z’indege bonyine, bakanatemberera ahantu hatandukanye.
Urukundo rwabo barweruye muri Nyakanga 2019, ubwo bari bagiye kureba imikino ya tenis mu marushanwa ya Wimbledon.
Bahise batangira kujya kuryohereza mu bice bitandukanye bakagaragara mu mato bari mu mazi y’Ibirwa bya St. Barts.
Ubwo Sanchez yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 y’amavuko, Bezos yayitumiyemo ibyamamare birimo Katy Perry, Orlando Bloom na Timothée Chalamet.
Bozos abarirwa umutungo wa miliyari 177$, ari nawe mukire wa mbere ku Isi. Sanchez yamenyekanye cyane mu itangazamakuru no gukina filime.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!