Umutungo w’uyu muherwe wazamutseho miliyari 82$, bitewe ahanini no kwaguka cyane kw’ikigo cye kwazamuwe n’ibihe bya Guma mu Rugo byatewe na Coronavirus, bigatuma abantu barushaho guhaha bifashishije ikoranabuhanga kurusha uko byahoze.
Ibi byazamuye agaciro k’umugabane wa Amazon ho 86% kuko abashoramari bayirwaniye, bimaze kugaragara ko ibigo by’ikoranabuhanga bizifashishwa cyane mu bihe bya Guma mu Rugo.
Ibi kandi byazamuye agaciro k’isoko rya Amazon kangana na miliyari 1700$.
Bill Gates aza ku mwanya wa kabiri na miliyari 123$, aho arushwa izigera kuri miliyari 77$ na Bezos.
Bezos yakabaye yaragize miliyari 250$ iyo adatandukana n’uwahoze ari umugore we MacKenzie, wahawe imigabane miliyoni 20 ifite agaciro ka miliyari 64.4$, ibyatumye aba umukire wa 13 ku Isi.
Bezos, Zuckerberg nyiri Facebook na Bill Gates nyiri Microsoft, nibo bakire batatu ba mbere ku Isi, bose bafite umutungo wamaze kurenga miliyari 100$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!