Izi modoka zizajya zikorerwa mu ruganda ruherereye i Rosslyn. Uru ruganda ni urwahoze ari urwa Nissan, ariko ubu rukaba rugiye kugurwa na Chery; uruganda runini rwabyaye Jetour.
Mu kwitegura ibi, uru ruganda ruzavugururwa mu gihe cy'amezi ari hagati ya 12 na 18 ari imbere. Nirumara gutangira gukora, Chery irateganya kuzajya ikora imodoka ibihumbi 50 buri mwaka.
Uyu mushinga mugari witezweho kuzahindura byinshi mu rwego rw’ubukungu muri iki gihugu binyuze mu guhanga imirimo mishya irenga 3.000 mu bikorwa byo gukora imodoka n’ibijyanye no kugeza ibikoresho ku ruganda cyangwa kugeza ibicuruzwa ku isoko.
Uruganda rwa Jetour rurimo kwitwara neza ku isoko muri Afurika y'Epfo kuva rwahagera muri Nzeri 2024. Mu mezi atandatu gusa, rwashyizwe ku mwanya wa 10 mu nganda zikora imodoka zigurishwa cyane kurusha izindi.
Abakiliya bari kugura imodoka zabo ku bwinshi, by'umwihariko izo mu bwoko bwa T zasohotse mu Ukwakira umwaka ushize. Uru ruganda rumaze kugurisha imodoka zirenga 4.500 z'ubu bwoko.
Kuri ubu, bagurisha amoko ane y'imodoka zisanzwe zikoresha lisansi n'amoko abiri y'imodoka zikoresha amashanyarazi ndetse na lisansi zishobora gucomekwa ku muriro, ndetse hakaba hari n'izindi modoka nshya nyinshi bateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.






Ibitekerezo 0