00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joe Biden ntiyibuka igihe yabereye Visi Perezida

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 9 February 2024 saa 11:13
Yasuwe :

Perezida wa Amerika, Joe Biden umaze iminsi arikoroza mu makuru nyuma yo kwitiranya Perezida Emmanuel Macron na François Mitterrand umaze igihe apfuye, yongeye kugarukwaho ubwo hasohokaga raporo igaragaza ko yagiye avanga amadosiye y’akazi na bimwe mu byabaye mu buzima bwe atibuka.

Ni raporo y’amapaji 345 yashyizwe ahagaragara n’Umujyanama Wihariye wa Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika, Robert Hur ku itariki ya 8 Gashyantare 2024.

Igaragaramo ibintu byinshi bigaragaza ko Perezida Biden hari amakosa yagiye akora ajyanye n’akazi bitewe no kuba hari ibyo atakibuka neza kuko ashaje.

Ibintu by’ingenzi BBC yagaragaje mu bigize iyo raporo ni uko ku munsi wa mbere n’uwa kabiri akoreshwa ikiganiro, Biden atibukaga neza igihe yabereye Visi Perezida wa Amerika ndetse n’igihe izo nshingano zarangiriye.

Ubusanzwe Biden yabaye Visi Perezida wa Amerika kuva mu 2008 kugeza mu 2016 ubwo Barack Obama yari ku butegetsi.

Ikindi cyagaragajwe nk’igikomeye ni uko hari amadosiye y’akazi uyu mukambwe w’imyaka 81 y’amavuko yasanzwe hari amadosiye akomeye yasanzwe hafi y’aho imbwa ye irara, no mu yindi myanda inyuranye y’ibikoresho byashaje mu rugo rwe ruri i Delaware.

Mu bindi byerekanywe ni uburyo Biden akiri Visi Perezida wa Barack Obama, hari ibyo batemeranyaga cyane cyane ku bijyanye no kurekera ingabo za Amerika muri Afghanistan.

Nubwo iyi raporo ivuga ibi ariko, Perezida Joe Biden yahakanye yivuye inyuma abamushinja gusaza ku buryo adakwiriye kongera kwiyamamariza Amerika, ashimangira ko nta kibazo afite mu bijyanye no kwibuka ndetse ko adakeneye uwo kumwibutsa ibintu byahise.

Biden yabwiye itangazamakuru ko ari we mukandida wujuje ibisabwa ku mwanya wa Perezida mu matora azaba mu mpera za 2024 .

Hur yagaragaje ko Biden hari ibyo atibuka birimo n'igihe yabereye Visi Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages