Ubuyobozi bwatangaje ko abagera ku 6500 ari bo barebwa n’izo mbabazi bakazabasha koroherwa no kubona akazi no gukomeza amashuri yabo.

Ubwo yiyamamarizaga kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yiyemeje ko ku butegetsi bwe ikoreshwa ry’urumogi ritazakomeza kuba icyaha kandi ko azababarira abagihamijwe.

Kuri uyu wa Kane Biden yagize ati “ Gushyira abantu muri gereza bazira gutunga urumogi byahungabanyije ubuzima bwa benshi kandi bafungirwa ibintub itakibujijwe mu bihugu byinshi.”

Yongeyeho ko abantu batari abazungu ari bo benshi bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi, ahamagarira ba guverineri ba leta zose gutanga imbabazi ku bafungiye ibyaha byo gutunga marijuana.

Yanasabye urwego rw’ubutabera n’urw’ubuzima kuvugurura ibiteganyijwe mu itegeko rihana ikoreshwa ry’urumogi.