00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joe Biden yabazwe kanseri y’uruhu

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 5 September 2025 saa 10:47
Yasuwe :

Umuvugizi w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko uyu mugabo yabazwe kanseri y’uruhu yashoboraga kumuhitana.

Ibi byakozwe mu gihe Joe Biden yari amaze iminsi afite igisebe ku mutwe, ibintu byagaragazaga uburwayi bwa kanseri bwashoboraga no kuba bwamuhitana.

Abaganga bamubaze batangaje ko byari ngombwa mu rwego rwo gukuraho igice kirwaye kugira ngo ibindi bice bidafatwa kuko kanseri igenda ikura ikaba yafata n’ibindi bice.

Si ubwa mbere iki kibazo cya kanseri kigaragaye, kuko byatangajwe ko mu 2023 yabazwe ikibyimba mu gatuza, ndetse aza no guhura n’ubundi burwayi bwa kanseri ya prostate yari imaze kugera mu magufa.

Joe Biden yabazwe kanseri y’uruhu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages