Biden yujuje imyaka 80 kuri iki Cyumweru. Mu gihe asigaje imyaka ibiri kuri manda ye ya mbere y’imyaka ine, aherutse kugaragaza ko ashobora kuziyamamariza indi manda. Aramutse ayitorewe, yaba Perezida wa mbere wa Amerika uyoboye icyo gihugu arengeje imyaka 80.

Mu itegeko Nshinga rya Amerika nta myaka ntarengwa umuntu atagomba kuba arengeje ngo yemererwe kwiyamamaza, uretse ko adashobora kuba afite munsi y’imyaka 35.

Ukoze impuzandengo, benshi mu bayoboye Amerika bagiye batorwa manda ya mbere bafite imyaka 55.

Biden ni we uza imbere ku rutonde rw’abayoboye Amerika bakuze cyane kuko yatangiye kuyiyobora afite imyaka 78.

Akurikirwa na Donald Trump yasimbuye, wagiye ku butegetsi afite imyaka 70. Ronald Reagan wayoboye Amerika guhera mu 1980, yagiye ku butegetsi afite imyaka 69, William Henry Harrison wayoboye Amerika mu 1841 we yagiye ku butegetsi afite imyaka 68 na James Buchanan wayoboye Amerika mu 1857 afite imyaka 65.

Joe Biden yujuje imyaka 80, aba Perezida wa mbere wa Amerika ugejeje iyo myaka akiri ku butegetsi
Joe Biden yujuje imyaka 80, aba Perezida wa mbere wa Amerika ugejeje iyo myaka akiri ku butegetsi