Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ABC News aho yagaragaje ko ari yo minsi mibi yabayeho ku bayoboye icyo gihugu cy’igihangange mu minsi 100 ya mbere ku butegetsi.
Yagize ati “Yagize iminsi 100 mibi cyane ku muperezida uwo ari we wese. Kandi sinavuga ko ubunyangamugayo ari kimwe mu bimuranga cyane.”
Yavuze ko yatengushywe no kuba umukandida wari watanzwe n’Ishyaka ry’aba-Democrates Kamala Harris yaratsinzwe na Trump nubwo ngo bitamutunguye.
Yemeje ko kuba ari umugore nabyo bishobora kuba byarabigizemo uruhare.
Biden yabajijwe niba yarashoboraga gutsinda Trump mu 2024 abishimangira ashize amanga
Yasubije kandi abagaragaje ko umwaka wa nyuma ku butegetsi bwe waranzwe n’intege nke zishingiye ku burwayi yari afite bivugwa ko ubushobozi bwo gutekereza bwagabanutse, abitera utwatsi, avuga ko nta bimenyetso bibigaragaza.
Yavuze ko nubwo yahagaritse ibikorwa bye byo kwiyamamariza manda ya kabiri, yakomeje kuyobora kandi akabikora neza.
Donald Trump yarahiriye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Perezida wa 47 w’iki gihugu ku wa 20 Mutarama 2025.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango w’irahira rye, Donald Trump, yavuze ko imyaka y’ibyiza n’ibitangaza itangiye.
Ati “Igihugu cyacu kizongera gutera imbere ndetse cyubahwe hirya no hino ku Isi, tuzaba icyitegererezo cy’ibihugu ku Isi, ariko ntituzemera ko abantu bakomeza kutwungukiramo, buri munsi umwe mu izaranga ubuyobozi bwa Trump, nzashyira Amerika imbere.
Ubutavogerwa bwacu buzongera kubaho, ituze ryacu rizagarurwa, ukuboko k’ubutabera kuzongera gukora biboneye, ubugizi bwa nabi bukoresha intwaro bizarangira.”
Mu minsi 100 ya mbere y’iyo manda ya kabiri ya Donald Trump, ubutegetsi bwe bwakoze impinduka zikomeye mu miyoborere y’igihugu, haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Trump yashyizeho amategeko menshi yihuse, arimo agera kuri 143 mu minsi 100 ya mbere, arusha abandi baperezida bose mu mateka y’Amerika.
Yibanze ku ngingo zirimo gukumira abimukira, aho yategetse ko abimukira batagira ibyangombwa birukanwa, agerageza gukuraho uburenganzira bwo kuvukira ku butaka bw’Amerika, ndetse anashyiraho amategeko abuza abimukira gusaba ubuhungiro.
Mu bindi harimo guhagarika USAID n’abakozi bayo ndetse anazamura imisoro ku bicuruzwa bituruka mu bindi bihugu.









Ibitekerezo 0