Uyu musaza w’imyaka 79 yakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye ndetse amaze no kwishimangiza inshuro ebyiri ibimuha amahirwe yo kutazahazwa n’iyi ndwara.
Nta bimenyetso bihambaye yagaragaje ndetse azakomeza inshingano ze nk’uko umunyamabanga we ushinzwe itangazamakuru, Karine Jean-Pierre yabitangaje.
Umugore wa Biden, Jill Biden yavuze ko we nta bwandu afite kandi ko mugabo we ameze neza.
Perezida Biden ngo azakomeza imirimo ye muri Perezidansi ariko ngo azaba ari mu kato kugeza ubwo azongera gupimwa bikagaragara ko nta bwandu agifite.
Inama akenewemo ngo azajya azitabira hakoreshejwe ubuhanga bwa Zoom cyangwa telefone nk’uko Carine Jean Pierre yakomeje abivuga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!