Ku cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, ni bwo Biden yatangaje ko ahariye Kamala Harris usanzwe ari Visi Perezida, ngo amusimbure mu bazahagararira ishyaka mu matora ya Perezida azaba mu Ugushyingo uyu mwaka.
Biden kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko ari umwanzuro ugoye yafashe, ariko wari ukenewe kuko igihugu gikeneye amaraso mashya.
Ati “Uyu mwanya ndimo ndawubaha cyane ariko igihugu cyanjye ngikunda kurushaho. Ni icyubahiro kuba narabaye Perezida ariko kurengera demokarasi yacu iri mu kaga ntekereza ko ari byo by’ingenzi kurusha ikindi cyose.”
Biden w’imyaka 81 yavuze ko aho igihugu kigeze gikeneye amaraso mashya akigeza ku rundi rwego.
Ati “Nta kintu na kimwe cyaza mbere ya demokarasi yacu zaba inyungu z’umuntu ku giti cye. Nafashe umwanzuro wo guha inkoni abakiri bato.”
Biden kandi yavuze ko Kamala Harris yahisemo ngo amusimbure atamwibeshyeho, kuko mu myaka ine bamaze amubereye Visi Perezida yamweretse ko ashoboye.
Biden yari yemerewe kwiyamamariza manda ya kabiri, icyakora guhera muri Kamena ubwo yahuriraga mu kiganiro mpaka na Donald Trump ushaka indi manda, yagiye ku gitutu cyo guharira undi mukandida ufite imbaraga zo guhangana na Trump.
Impamvu ni uko Biden yitwaye nabi, ibibazo bimwe ntabashe kubisubiza kubera intege nke n’izabukuru, ku buryo byagaragariraga buri wese ko bizamugora gutsinda Trump.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!