Hakomeje iperereza ku ruhare Trump yaba yaragize mu myigaragambyo yatejwe n’abamushyigikiye ubwo Inteko Ishinga Amategeko yemezaga Biden ko ari we watsinze amatora.
Iyo myigaragambyo yafashwe nk’igitutsi kuri Amerika igendera ku mahame ya demokarasi, yaguyemo batanu.
Biden yategetse ko igitabo cy’abasuye Trump gihabwa Komite iri gukora iperereza mu gihe Trump we yari amaze iminsi asaba ko kidatangwa kubera ubudahangarwa bwe nk’uwayoboye igihugu.
Icyo gitabo gikubiyemo amakuru y’abantu bose basuye Perezida, abari bafitanye gahunda na we n’ibindi.
Umujyanama mu Biro bya Perezida Biden, Dana Remus, yatangaje ko icyo gitabo kigomba gushyikirizwa komite ku nyungu z’Abanyamerika bose.
Ntacyo Trump n’umuvugizi we bigeze batangaza kuri icyo cyemezo cyafashwe na Biden.
Umwaka ushize nabwo Biden yateye utwatsi ubusabe bwa Trump bwo kubuza Inteko Ishinga Amategeko kubona zimwe mu nyandiko z’ibyakozwe mu gihe yari ku butegetsi.
Trump ashinjwa kuba yarasembuye abigaragambyaga bamushyigikiye, bashaka kugaba igitero ku Nteko Ishinga Amategeko ngo baburizemo umugambi wo kwemeza Biden nka Perezida.
Hari inyandiko zitaramenyekana neza ikirimo zavumbuwe ku nyubako ya Trump muri Florida, inteko ivuga ko zishobora kuba zikubiyemo amakuru y’ingenzi ku ruhare rwa Trump mu gusembura imyigaragambyo.
Igiteye impungenge abari gukora iperereza, ni ukudahabwa uburenganzira ku biganiro Trump yagiranye n’abantu kuri telefone ubwo yitegerezaga imyigaragambyo yaberaga ku Nteko.





Ibitekerezo 0