Aya matora yatangiye kuri uyu wa Gatanu nyuma y’amezi arindwi u Burusiya butangije intambara kuri Ukraine.

Abayobozi muri Ukraine batangaje ko abaturage babujijwe kuva muri bimwe mu bice byigaruriwe n’ingabo z’u Burusiya kugeza igihe amatora y’iminsi ine azarangirira ndetse ko abasirikare binjiye urugo ku rundi bahatira abaturage gutora. Abakozi na bo bakangishijwe kwirukanwa ku kazi mu gihe baba batitabiriye amatora.

Amatora mu ntara za Luhansk, Donetsk, Kherson na Zaporizhzhia yateguwe bwangu nyuma y’aho Ukraine yisubije ibice binini by’amajyaruguru ashyira uburasirazuba mu bitero byo kwigaranzura u Burusiya.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, Perezida Biden yavuze ko referendum y’u Burusiya ari uburiganya, umugambi mubi wo kwiyomekaho igice cya Ukraine ku ngufu kandi binyuze mu kwica amategeko mpuzamahanga.

Yagize ati “Tuzakorana n’abafatanyabikorwa bacu mu gufatira u Burusiya ibindi bihano kandi bikakaye mu by’ubukungu.”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yakangishije u Burusiya ibindi bihano niburamuka bwiyometseho intara za Ukraine
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yakangishije u Burusiya ibindi bihano niburamuka bwiyometseho intara za Ukraine